Umuhanzi mu njyana gakondo, Josh Ishimwe ari mu myiteguro yo kujya gutaramira mu Mujyi wa Bruselles mu Bubiligi mu ruhererekane rw’ibitaramo “Ndashima Live Concert” Aline Gahongayire agiye gukorera mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Gashyantare 2025, ni bwo Josh Ishimwe yashyize umukono ku masezerano na kompanyi ya Team Production kugira ngo azabashe gutaramira muri kiriya gihugu, mu gitaramo cya mbere azahuriramo na Aline Gahongayire.
Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka ‘Reka ndate Imana Data’ yashyize umukono ku masezerano ari kumwe na Aline Gahongayire ndetse na Justin washinze Team Production.
Iyi kompanyi ifasha abahanzi gutaramira mu Bubiligi, ni nayo yafashije Bwiza na The Ben kuzakorera igitaramo muri kiriya gihugu, ku wa 8 Werurwe 2025.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Gahongayire yavuze ko yahisemo Josh Ishimwe kubera ko amufata nk’umuhungu we kandi bahuriye mu bikorwa binyuranye.
Ati: “Nahisemo Josh kubera ko mufata nk’umuhungu wanjye, mbese ni umwana wanjye. Ni umuntu nishimira kandi icyiza ni uko aririmba injyana gakondo kandi ihagarariye u Rwanda. Ni byiza y’uko nanone tudatakaza umwimerere.”
Gahongayire yavuze ko we asanzwe aririmba injyana zinyuranye zirimo Blues na Jazz, bityo yari akeneye umuntu bazakorana wa gakondo.
Akomeza ati “Mu bakirisitu tugomba gukomeza wa muco wacu w’u Rwanda. Rero, ntabwo ngiye nka Aline Gahongayire ahubwo mpagaze nk’umuhanzikazi ushobora kuzana undi muhanzi uririmba neza cyane Kinyarwanda kumurusha. Muri bimwe rero byatumye mpitamo Josh nacyo kirimo.”
Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka ‘Ndanyuzwe’ anavuga ko kujyana na Josh Ishimwe muri ibi bitaramo bizabera mu Bubiligi, ahanini yanashingiye mu kumufasha gufungura imiryango y’umuziki we, kandi yiteze ko nawe azabera ikitegererezo abandi.
Ati “Rero, kubiba muri Josh Ishimwe nta kosa ririmo. Ikindi, yuba Imana, yubaha abantu ni umukristu kandi cyera twigeze gusenga ndabimubwira.”
Josh
Ishimwe yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa ‘Gospel’
ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy’imyaka ibiri ishize
yarakunzwe. Uyu musore yagiye aririmba mu bitaramo by’abandi bahanzi yabaga
yatumiwemo.
Josh Ishimwe avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y’abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.
Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y’abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.
Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n’abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.
Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo ‘mbifashijwemo n’abahanzi nka Yvan Ngenzi’.
Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka ‘Amasezerano’, avuga ko yibazaga ibijyanye n’aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki.
Uyu musore avuga ko nk’abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw’uburyo abakunzi b’umuziki bazamwakira.
Josh Ishimwe ari kumwe na Aline Gahongayire bagiye guhurira mu gitaramo ‘Ndashima Live Concert’
Josh Ishimwe yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Team Production ya Justin
Uhereye ibumoso: Justin washinze Team Production, Aline Gahongayire, Josh Ishimwe ndetse n'umwe mu bakorana na Gahongayire
Josh Ishimwe yatangaje ko yishimiye kujya gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu Bubiligi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZA ALINE GAHONGAYIRE
TANGA IGITECYEREZO